AGEZWEHO

  • U Rwanda rukeneye miliyari 6 Frw yo kugura sitasiyo zipima amazi no gutanga umuburo ku biza – Soma inkuru...
  • Twasuye Ingabo z'u Rwanda ziri mu Butumwa muri Santarafurika - Amafoto – Soma inkuru...

Gatsibo: Hatangiye kubakwa uruganda rw'amazi ruzaba igisubizo muri aka gace

Yanditswe Jul, 29 2024 19:10 PM | 127,197 Views



Mu gihe imirimo yo kubaka uruganda rw'amazi ku nkengero z'Ikiyaga cya Muhazi ku ruhande rw'Akarere ka Gatsibo yamaze gutangira, abatuye aka Karere barishimira ko ruzakemura ikibazo cy'amazi cyari kikigaragara mu bice bimwe na bimwe by'aka Karere.

Ikibazo cy'amazi mu Mirenge imwe n'imwe y'Akarere ka Gatsibo kirahangayikishije. I Kiramuruzi, amavomo menshi bigaragara ko adaherukamo amazi n'aho abonetse akabona umugabo agasiba undi, kuko bamwe bavuga ko baza gutonda umurongo guhera mu rukerera kugirango babone amazi.

Icyakora abenshi mu batuye aka Karere bamaze kumenya inkuru ishimishije ko hatangiye kubakwa Uruganda rw’amazi. Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2024, ku nkengero z'Ikiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Murambi hatangiye imirimo yo kubaka urwo ruganda byitezwe ko mu cyiciro cya mbere ruzajya rutanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 12 ku munsi. Iyi ni inkuru abatuye aka Karere bakiranye ubwuzu.

Biteganyijwe ko amazi y'uru ruganda azagera mu Mirenge hafi ya yose y'Akarere ka Gatsibo ndetse no mu tundi turere turimo na Kayonza.

Abaturage barenga Miliyoni nibo bazagerwaho n'amazi y'uru ruganda muri rusange, ariko abasaga ibihumbi 500 ni boazageraho mu cyiciro cya mbere.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu bice by’icyaro muri WASAC, Mugwaneza Vincent de Paul, avuga ko uretse uru ruganda rwa Muhazi, hari n'indi mishinga yamaze gutangira yitezweho gukemura ikibazo cy'amazi hirya no hino mu gihugu.

Uruganda rw'amazi rwa Muhazi by'umwihariko, byitezwe ko ruzuzura mu mpera z'uyu mwaka wa 2024 rukazatwara Miliyari zisaga 20Frw.

Abakozi barenga 600 biganjemo ab’i Gatsibo ni bo bamaze kubona akazi mu bikorwa byo kubaka uru ruganda.

Kugeza ubu kwegereza abaturage amazi mu Rwanda bigeze ku gipimo cya 82.3%. WASAC ivuga ko imishinga yo gukwirakwiza amazi yamaze gutangira izongera 10% kuri iki gipimo.





Valens Niyonkuru




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhinzi: Ababukora biyemeje kongera imbaranga ngo igihugu cyihaze mu biribwa

Serivisi za leta zitangirwa ku ikoranabuhanga zimaze kurenga 680

U Rwanda rwaje imbere mu bihugu bifite ingamba nziza zo guteza imbere Afurika

Uruhare rw'ubushakashatsi mu iterambere ry'igihugu

Ubuzima: Bamwe mu bashakanye ntibumva akamaro ko kubara ukwezi k'umugore

Gakenke: Iterambere ry'imihanda ryakuye abaturage mu bwigunge

Burera: PS Imberakuri yijeje ko nitorerwa kujya mu Nteko izaharanira ko umwana w

Musanze: I Rwaza bishimiye guhabwa umuriro w'amashanyarazi